Ubwo yari mu kiganiro 'The Bro Bants show', yavuze ko ubwo yari afite imyaka itandatu y'amavuko hari umugore mukuru wajyaga akunda kumwita umukunzi we inshuro nyinshi, gusa uwo mugore akabikora yikinira.
Ibyo byatumye Ruger akunda uwo mugore cyane, atangira kwishyiramo ko uko byagenda kose ari we uzamubera umugore ubuzima bwe bwose atitaye ku kuba yari amubyaye.
Ati "Ubwo mperuka kubabarizwa umutima nari umwana muto cyane. Hari umugore nakundaga, yajyaga anyita umukunzi we. Rero nanzuye ko ari we mugore wanjye. Nari mfite imyaka itandatu y'amavuko."
Yakomeje avuga ko umunsi umwe yigeze guhengereza mu idirishya abona uwo mugore aryamanye n'undi musore bishimanye cyane.
Yavuze ko ari ibintu byamubabaje cyane ku rwego rwo hejuru ku buryo bitewe n'uburyo yari yaramaze kwishyiramo ko ari umugore we, ibyo bintu yabonye byamuteye ihungabana.
Ati "Umunsi umwe nakomeretse umutima kuko nabonye umusore ari kumusambanya mbiboneye mu idirishya mpengereje. Nararize.Nagize ihungabana."
Ruger yavuze ko icyo ari cyo kintu cyamubabaje cyane mu buzima, ku buryo byatumye akura yanga ibintu byose bimujyana mu rukundo.
Ruger yahishuye ko yababajwe mu rukundo bwa mbere afite imyaka itandatu y'amavuko
Ruger yagize ihungabana bituma akura adakozwa kujya mu rukundo
