Umuraperi w’umunyamerika Kodak Black ari mu nkundura y’amakimbirane na mama w’abana be babiri, Maranda Johnson, nyuma yo kuregwa n’uyu mugore ihohotera.
Aya makimbirane ari kuba mu gihe bombi bari mu rubanza rwo guharanira uburenganzira bwo kurera abana babo.
Nk’uko byatangajwe na CBS12, kugeza ubu nta cyaha na kimwe Kodak arahamywa n’urukiko kijyanye n’ayo makosa, nubwo Maranda Johnson akomeje gutanga ibirego.
Mu minsi ishize, Johnson na we yafashwe na polisi akekwaho kwangiza imodoka zihenze za Kodak no guterana amagambo mu birori by’isabukuru y’umukobwa wabo.
Umwunganizi we, Jodie Bassichis, yavuze ko ibyo aregwa ari uburyo bwo kumushyiraho igitutu kubera ko yifuza kurwanira uburenganzira bwo kurera abana no guhabwa ubufasha bw’amafaranga.
Maranda yavuze ko intego ye ari ukuva mu mubano mubi w’akarengane no gusaba Kodak gukora inshingano ze nk’umubyeyi.
Ku ruhande rwe, umwunganizi wa Kodak, Bradford Cohen, yahakanye ibyo birego avuga ko Kodak yagiye yita ku bana babo babiri: umuhungu w’umwaka umwe n’umukobwa w’imyaka itatu.
Kodak Black ari mu nkundura n'umugore we
