Kizz Daniel yashyize umucyo ku by'itandukana n'umugore we

Kizz Daniel yashyize umucyo ku by'itandukana n'umugore we

 Aug 1, 2024 - 07:01

Umuhanzi wo muri Nigeria, Kizz Daniel, yashyize akadomo ku makuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yaba agiye guhana gatanya n'umugore, gusa aza gutungurana agaragaza ko bakiri kumwe.

Intandaro z'aya makuru yose yakomeje gukwirakwira hirya no hino mu minsi yashize ubwo Kizz Daniel yifashishaga urukuta rwe rwa X, avuga ko niba wifuza ko mutandukana ugomba kubanza ukamwishyura ibintu byose yagutanzeho birimo impano, amayinite n'ibindi bitandukanye ubundi ukagenda amahoro.

Ni ubutumwa bwashyize abantu mu rujijo abantu batangira kuvuga ko nta kabuza hari umwuka mubi hagati ya Kizz Daniel n'umugore we, akaba ari we yashaka kugenera ubu butumwa.

Mbere gato y'uko ibi abyandika, Kizz Daniel yari yabanje gufatanwa n'undi mugore muri 'studio' ye bonyine bivugwa ko yari arimo guca inyuma umugore we. Ibi byose akaba ari byo bashingiragaho bavuga ko hari umwuka mubi hagati yabo.

Kuri ubu Kizz Daniel yongeye gushyira abantu mu rujijo ariko bisa no gucecekesha abakomeje gukwirakwiza ibihuha ko atameranye neza n'umugore we, ubwo yashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n'umugore we bigaragara ko bameranye neza.

Ibi byahise bituma abantu bahindura imyumvire batangira gukeka ko nta kabuza Kizz Daniel ashobora kuba agiye gushyira hanze indirimbo nshya akaba arimo kugira ngo avugwe cyane, mu rwego rwo gutwikira iyi ndirimbo.