Kirikou Akili yikuye mu gitaramo cya Kivumbi King

Kirikou Akili yikuye mu gitaramo cya Kivumbi King

 Dec 28, 2024 - 23:04

Umuhanzi Kirikou Akili wo mu gihugu cy'u Burundi, yatangaje ko atakibashije gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kivumbi King cyo kumurika album ye yise Ganza, mu gihe haburaga amasaha make ngo kibe.

Mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, Kirikou yiseguye ku bakunzi be bari bamutegereje muri iki gitaramo kiswe 'Ganza Album Lounch', ku bwo kuba atakibashije kuboneka ku munota wa nyuma.

Kirikou yavuze ko uku kwikura mu gitaramo ku munota wa nyuma, byatewe n'uko habayeho kutumvikana hagati ye n'abateguye iki gitaramo.

Yavuze ko yohereje ikipe ye ngo ize gukurikirana imyiteguro y'iki gitaramo, ariko ntibabasha kubikemura ari byo byatumye atitabira.

Yakomeje avuga ko mu by'ukuri nawe yababajwe no kuba atabashije kuza kwishimana n'abakunzi be.

Ibi yabitangaje mu gihe haburaga amasaha make ngo iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe gitangire.