Uyu muhanzi King Saha yatangiye ubushotoranyi kuri Eddy Kenzo mu kiganiro yagiranye na Radiyo NRG, aho yavugaga ko indirimbo ze zuzuyemo amakosa menshi cyane.
Yavuze ko Eddy Kenzo yazamuzanira zimwe mu ndirimbo ze byibuze enye, akamwereka amakosa yose yagiye akoramo bakazigorora bundi bushya kugira ngo zibe nziza.
Ati "Ndashaka ko anyemerera ngafata nibura indirimbo ze enye, mwereke uko zakabaye zarakozwe. Nzagenda mwereka aho yagiye akora amakosa, aho yahubutse mufashe. Indirimbo ze zose zikeneye kongera gusubirwamo kugira ngo zibe nziza."
King Saha kandi yahise asaba ko Eddy Kenzo yazazana indirimbo ze enye yizeye, ubundi bagakora igitaramo cyo guhangana kabone n'ubwo bakoresha uburyo bwa 'Freestyle'.
Aba bagabo bombi si ubwa mbere haba humvikanye intambara hagati yabo dore ko n'ubusanzwe badacana uwaka ndetse mu minsi ishize King Saha yashinje Eddy Kenzo n'ihuriro ayoboye kwishyura abantu baza kumwataka ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mwaka ushize kandi aba bombi bafatanye mu mashati ubwo bari mu nama y'ihuriro ry'abahanzi 'UNMF', nyuma y'uko babanje guterana amagambo.

King Saha yongeye gushotora Eddy Kenzo
