Umuhanzi King Saha arasaba ko habaho amavugurura ahereye mu mizi mu ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda rya Uganda National Musicians Association (UNMF), ngo kuko ryashinzwe mu buryo budahamye kandi ngo n'ubuyobozi bwaryo burakemangwa.
King Saha ati " Ndatekereza ko dukwiye gusubira inyuma tugatunganya neza komite nyobozi. Dukeneye guhuza ingufu tugahamagara buri wese noneho tugakora inama rusange aho buri wese yemererwa gutora."
Akaba yakomeje atangaza ko Eddy Kenzo uyobora UNMF ukunze kuvuga ko ahagarariye abahanzi bose bo mu gihugu ko yibeshya, ngo kuko hari n'irindi huriro rya Uganda Musicians Association (UAM) riyobowe na Cindy Sanyu kandi naryo rikaba rifite ingufu.

King Saha abona Eddy Kenzo n'ihuriro ayoboye bakwiye guhuriza hamwe andi mahuriro ari mu gihugu
King Saha akaba agaragaza ko aya mahuriro yose yagakwiye guhuza imbaraga akaba ihuriro rimwe. Ati " UNMF ikwiye gusubira inyuma ikumvisha neza abanyamuziki bose bakayiyungaho."
" Hari ibibazo byinshi UNMF ifite byo gukemura, urugero nka UMA. Ibintu bimwe bishora gukemuka ibindi ntibikemuke, ariko bishobora kugorana kuba wakemeza ko hari ihuriro ryajya hejuru muri ibi bihe. Dukeneye kubanza guhuza amahuriro yose ari mu gihugu hanyuma tugakora ihuriro rihamye."
Hagati aho, King Saha akaba yatangaje ko ari gutegura imyigaragambyo y'abahanzi izakorwa mu mahoro yerekeza ku Nteko Nshingamatego ya Uganda basaba ko hashyirwaho itegeko ryo gukumira gushishura indirimbo. Icyakora akaba atigeze atangaza amakuru arambuye kuri iyi myigaragambyo.
