King Saha ararembye

King Saha ararembye

 Aug 20, 2024 - 15:40

Umuhanzi wo muri Uganda King Saha yongeye kwerekezwa mu bitaro igitaraga nyuma y'amezi atanu nabwo abivuyemo.

Umuririmbyi Ssemanda Manisul wamamaye mu muziki wa Uganda ku mazina ya King Saha, magingo aya arembeye mu bitaro byo muri Uganda yagiyemo mu mpereza z'icyumweru.

Amakuru yo kujya mu bitaro kwa King Saha, yamenyekanye ubwo uyu muhanzi yatumiraga bagenzi bo mu idini ya Islam ngo baze bamusengere. Abagiye kumusengera bakaba ari Sheik Tamusuza na Sheik Zubadu.

Icyakora nubwo hagiye hanze amafoto agaragaza King Saha ari kumwe n'aba-Islam bagenzi barimo kumusengera, ariko ntabwo haramenyakana indwara irwaye ndetse n'aho arwariye.

Ntabwo ari ubwa mbere King Saha agiye mu bitaro muri uyu mwaka, dore ko no muri Werurwe nabwo yari mu bitaro. Ntabwo ari muri uko kwezi gusa kandi kuko no mu 2022 nabwo yagiye mu bitaro, binatuma asubika ibitaramo yari afite.

King Saha arembeye mu bitaro