Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime Kim Kardashian aherutse kuvuga ko agifite impeta yambere yambaraga akibana na Kanye West.
Kanye yabanje guha Kim impeta ya diyama ubwo yari atwite umukobwa wabo w’imfura witwa North, ubu afite imyaka 11, nyuma mu 2016 za kumuha indi mpeta nayo ya diyama.
Kim Kardashian ntiyigeze atakaza impeta yahawe na Kanye West
Umubano wa Kim na Kanye watangiye muri Mata 2012 bashyingirwa muri Gicurasi 2014 I Florence, mu Butaliyani, kugeza igihe batandukaniye, babyaranye abana bane.
Kim yavuze ko yakundaga gusiga impeta mu rugo kuko yari ngombwa kuri we none akaba yifuza kuzayiha umukobwa we North.
Kim Kardashian agiye guha umukobwa we impeta yahawe na se
Kim ati: “Ubu ngiye kuyiha North kuko yari kumwe nanjye igihe nasezeranaga na se kandi amaze no kuvuka yarayikundaga kuko twifotoje ayifite, ubwo yari afite amezi make gusa”.
Muri Mata 2015, Kim na Kanye bagiye I Yeruzalemu kugira ngo babatizwe mu rusengero rwa Saint James, Kanye agaragaza ko bwa mbere yatekereje gukuramo inda ya North ariko kuva icyo gihe yabatizwa yahise abivamo.

Kanye west yigeze kwifuza gukuramo inda ya North West
Icyakora, nyuma y’imyaka itandatu bashyingiranywe, Kim yasabye gatanya muri Gashyantare 2021, gahunda yabo yo gutandukana yarangiye ku mugaragaro mu Gushyingo 2022, nyuma Kanye yaje gushyingiranwa na Bianca Censori, wahoze ari umuyobozi mukuru w’imyenda ye ya Yeezy.
