Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakunzi b’Abakobwa, uzwi nka Girlfriend’s Day, Paula yatangarije iyi nkuru ishimishije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yanditse amagambo agira ati:"Bisa nk’aho uyu ariwo munsi wanjye wa nyuma nk’umukunzi... Babe (Marioo) yavuze ko umwaka utaha nzawizihiza ndi umugore."
Aya magambo yuje urukundo n’amarangamutima yahise afatwa nk’icyemezo cy’uko Marioo yamaze kwiyemeza kurongora Paula mu buryo bwemewe n'amategeko, bivuze ko ibirori by'ubukwe bwabo biri hafi.
Ni inkuru yashimishije abakunzi babo, bagaragaje akanyamuneza binyuze mu butumwa bw'ishimwe n’amasengesho, bamwe bashimangira ko aba bombi ari urugero rwiza rw’abakundana babanye mu bwumvikane n’ubwubahane.
Marioo na Paula bamaze igihe bazwi nk’abakundana bya nyabyo, bakaba baragiye babigaragaza kenshi mu ruhame, haba mu mafoto, ubutumwa cyangwa se ibikorwa by’urukundo bigaragara.
Paula Kajala na Marioo bamaze kubyarana imfura
Paula na Kajala bagiye gukora ubukwe
