Beyonce, ufite agahigo ko kuba ari we umaze guhatanira ibihembo byinshi bya Grammy 99, akaba n’umuhanzi ufite agahigo ko kugira ibihembo byinshi , kuko amaze kwegukana 35.
Ni nyuma y’uko mu birori byo gutanga ibihembo byabaye mu ijoro ryakeye, abifashijwemo n’umuzingo we “Cowboy Carter” yatsindiye igihembo cya Album nziza y’umwaka, igihembo kiyongereye ku bindi bibiri yari yamaze kwegukana.
Ni ibintu byashimishije Beyonce cyane kuko n’ubwo ari we muhanzi wari ufite Grammy Awards nyinshi, ariko yari atrigera akoza imitwe y’intoki muri iki gihembo. Si ibyo gusa kandi kuko imyaka isaga 26 yari yirenze nta muhanzikazi w’umwirabura urwara icyo gihembo nyuma ya Lauryn Hill wacyegukanye mu 1999.
