Ibintu bikomeje guhindura isura mu gihugu cya Kenya, aho abaturage bakomeje kwigabiza imihanda basaba ko umushinga w'itegeko uri kwigwaho n'Abadepite wo kuzamura imisoro wahagarikwa bwangu kuko bemeza ko ibyo bidakwiye.
Guhera ku wa Kabiri w'iki Cyumweru abaturage byiganjemo urubyiruko ryo mu bice bitandukanye bya Kenya, nibwo batangiye kwigabiza imihanda basaba ko izamurwa ry'imisoro ryahagaraga.
Polisi yabyinjiyemo ikoresha imbaraga mu gutatanya abigaragambya, ku buryo ubu bitangazwa ko abarenga 100 bamaze gufungwa, mu gihe abandi 200 bamaze gukomereka.
Umwe uri kuvugwa cyane mu batawe muri yombi, ni umunyarwenya Eric Omondi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yigaragambirizaga imbere y'Inteko Ishinga Amategeko ari ku ifarashi, ariko aza kuyihanurwaho ajyanwa mu buroko.
Mu masaha yo ku gicamunsi cya none, umugore we Lynne Njihia, yaje kujya kuri Instagram atangira gutabaza avuga ko polisi yanze kubabwira aho Omondi afungiye kuko bari guhakana ko banamufunze.
Mu butumwa bwa Lynne, yavuze ko bagiye kuri sitasiyo ya polisi aho yafatiwe bagiye kubaza amakuru ye ariko polisi ikanga kubabwira aho afungiye ndetse bahakana ko bamufunze mu gihe ibimenyetso by'amashusho yafashwe ubwo yatabwaga muri yombi byose bihari.
