Kenny Sol yatomagije umugore we karahava

Kenny Sol yatomagije umugore we karahava

 Aug 15, 2024 - 08:22

Umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi mu muziki Nyarwanda nka Kenny Sol, yateye imitoma umugore we Kunda Alliance Yvette wagize isabukuru y'amavuko, amwibutsa uruhare afite mu kuba uwo ari we ubu.

Kuri uyu wa kane nibwo umugore wa Kenny Sol Kundwa Alliance n'umuryango we rusange bari kwifatanya mu kwizihiza isabukuru ye y'amavuko.

Kenny Sol yabaye uwa mbere mbere mu kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko amwifuriza umugisha, ibyishimo, guhorana ibyishimo ndetse anamusabira ku Mana ko ibyifuzo bye byose yazabigeraho.

Kenny Sol kandi yaboneyeho no kumushimira urukundo amukunda, ndetse amushimira kuba kuri uyu munsi yaramugize umugabo.

Yagize ati "Isabukuru nziza mugore wange, nsengera ibyishimo byawe, ubuzima buzima no gusubizwa kw'ibyifuzo biri muri wowe.

"Warakoze kungira umugabo ndiwe uyu munsi, ndagushimira cyane kandi nzahora ngukunda kandi nkubaha mama. Warakoze ku bw'imyaka 7."

Ni amagambo yakoze ku mutima wa Kunda Alliance, nawe amusubiza agira ati "Murakoze rukundo, ndagukunda ibihe byose n'iteka ryose."

Kenny Sol n'umugore we basezeranye imbere y'amategeko mu bukwe bwabaye mu ibanga tariki 5 Mutarama 2024, kuri ubu bakaba baherutse no kwibaruka Imfura yabo y'umukobwa.