Umwe mu bakobwa b'ikimero mu Rwanda Kate Bashabe, akaba umucuruzi n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram, yahishuye isoko y'ibikorwa by'ubugiraneza akora aho ituruka.
Mu kiganiro uyu munyarwandakazi yagiranye na Radiyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko n'ubwo abantu benshi birirwa bavuga ko ari umukire, atari ko bimeze, gusa nanone, ahamya ko abo babivuga ko baba bamwifuriza ibyiza gusa.
Ati " Mba numva bavuga ko ndi umuherwe, ariko nge ntabwo nakwiyita umuherwe, kubera ko nge mbona ndi umuntu usanzwe, kandi byose ni ubuntu bw'Imana, kuko hari abantu bafite byinshi ntashobira no kwegera ibyo bafite, gusa nshimira Imana, ariko ntabwo nakiyita umuherwe."

Umunyarwandakazi Kate Bashabe
Muri iki kiganiro kandi, yavuze ko ibikorwa by'ubugiraneza akora, abikura mu muryango we, kuko ngo yavutse abona iwabo babikorwa, kandi ngo nawe barabimutoje.
Ati " Ku bikorwa by'ubugiraneza, icyo navuga, ni uko ibyo ngezeho byose ari imigisha. Ibintu nagiye nkora, ni ibintu natojwe, kuko nakuze mbona ababyeyi bange babikora, cyane cyane mama wange, kuko yarabintoje mbikuriramo."
Kate Bashabe kandi, yavuze ko kuri ubu afite umukunzi nubwo atigeze ahishura izina rye. Icyakora, yavuze ko atazi igihe azakora ubukwe, kuko ngo atari we ubigena.
Uyu mwari, mu myaka yashize, akaba yaravuzwe mu rukundo n'abasitari bo muri Afurika nk'umukinnyi Sadio Mane wo muri Senegal, ndetse n'umuhanzi Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P-Square ryo muri Nigeria.


Umushabitsi Kate Bashabe
