Kanye West yigize umuhuza mu ntambara ya Perezida Donald Trump na Elon Musk

Kanye West yigize umuhuza mu ntambara ya Perezida Donald Trump na Elon Musk

 Jun 6, 2025 - 12:54

Umuraperi Kanye West yatunguye benshi nyuma yo gutera intabwe idasanzwe akagaragaza ubushake bwo guhosha intambara y’amagambo iri hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’umuherwe w’icyamamare, Elon Musk.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Kanye West yasabye aba bagabo bombi guhagarika gutukana no guhangana, avuga ko bombi bakunzwe kandi bafite uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati:“Nyamuneka musigeho bavandimwe, turabakunda cyane mwembi.”

Ubu butumwa bwa Kanye buzindutse nyuma y’uko amagambo akomeye acicikana hagati ya Trump na Musk, aho buri wese yagaragaje ko adashimishijwe n’imyitwarire y’undi mu ruhando rwa politiki n’ikoranabuhanga. Trump aherutse kunenga imitekerereze ya Musk, naho Musk yamusubije amushinja kudaha agaciro iterambere n'ikoranabuhanga.

Kanye West, wigeze kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Amerika mu 2020, asanzwe azwiho kugira ibitekerezo bitandukanye no kudatinya kugaragaza amarangamutima ye ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi nshuro, yifashe nk’umuhuza w’amahoro, asaba ko urukundo n’ubwumvikane byashyirwa imbere.

Nubwo Trump na Musk batarasubiza ku mugaragaro ubutumwa bwa Kanye West, abakurikiranira hafi ibi bigaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy’uko ibyamamare bifite inshingano zo kugira uruhare mu guhosha amakimbirane no guteza imbere ubumwe.

Kanye West yasabye Donald Trump na Elon Musk kurekeraho gushwana

Ubusanzwe Donald Trump na Elon Musk bari inshuti magara