Kanye West yatangaje ko korari ye igiye kongera gukora

Kanye West yatangaje ko korari ye igiye kongera gukora

 Mar 9, 2025 - 21:59

Kanye West yatangaje ko ibitaramo yakoranaga na korari ye yitwa Sunday Service Choir bizasubukurwa ku ya 16 Werurwe 2025, nyuma y’imyaka itanu bidakorwa.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasangije abakunzi be bimwe mu biganiro yagiranye n’umuyobozi wa korari, Jason White, birimo aho yagize ati: “Sunday Service iragaruka ku ya 16 Werurwe 2025”.

Icyo bitaramo buragaruka nyuma y’imyaka hafi itanu gihagaritswe nyuma yo guhagarikwa muri Mutarama 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus muri Amerika.

Sunday Service Choir ni itsinda rya gospel ry'Abanyamerika rifitwe n’umuraperi Kanye West ‘Ye’ ariko umuyobozi wa waryo ni Jason White, aho muri 2019 ryakoraga iminota 60 buri Cyumweru.

Uyu muraperi na korari ye baririmbaga indirimbo ze zikunzwe buri Cyumweru, aho baririmbiraga imbere y’itsinda ry’ibyamamare, imiryango n’inshuti.