Kanye West yandagaje Drake na Kendrick Lamar

Kanye West yandagaje Drake na Kendrick Lamar

 Mar 29, 2024 - 17:13

Umuraperi Kanye West yikomanze ku gatuza yandagaza bagenzi be barimo Drake na Kendrick Lamar bamaze iminsi bavuga ko aribo baraperi beza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Umuraperi Kanye West utajya usiba mu itangazamakuru kubera ibikorwa bye bitavugwaho rumwe, kuri ubu yongeye kwinjira muri 'beef' imaze iminsi iri hagati y'abaraperi batatu bakomeye muri  Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari bo J.Cole, Kendrick Lamar na Drake.

Muri iyi minsi, hongeye kwaduka ubwumvikane buke kuri abo baraperi, aho byatangiye Drake na J.Cole bakora indirimbo bibasira Kendrick Lamar, ariko nawe ntiyatindije kuko yahise abagabaho igitero simusiga yerekana ko ari we muraperi mwiza kuri iki gihe akora indirmbo ibasenya.

Kanye West eremeza koa ri we muraperi mwiza kuruta Drake na Kendrick Lamar

Kanye West nawe utajya uripfana, yahise atangaza ko ahubwo ari we muraperi mwiza kuruta Kendrick Lamar na Drake, dore ko abarimo Rick Ross nabo bari batangiye kwemeza ko Kendrick ari umuraperi mwiza nta gushidikanya, ariko Kanye West yahise abitera ishoti.

Mu butumwa bwo kuri Instragram, Kanye West yavuze ko abantu bose babizi ko yakubitiye aharebera inzega Kendrick Lamar i Los Angles, ndetse agakora nk'ibyo kuri Drake muri Free Hoover Concert. Yunzemo ko ari we wenyine wakoze ibitaramo by'akataraboneka bituma n'inshuti ze zimwita Ye.