Abafana benshi barimo kuvuga ko Umuraperi Kendrick Lamar yakoresheje indirimbo “Like That” ya Producer Metro Boomin n’umuraperi Future, yasohotse ku munsi w’ejo, yibasira umuraperi Drake na na mugenzi we J.Cole.
Kendrick Lamar yibasiye Drake na J. Cole
Kendrick yumvikanye aririmba ko kugeza ubu ari we urenze kuri abo baraperi bombi (M-FvK The Big 3, N * gg, It’s Just Big Me “
Niba wibuka umwaka ushize, Drake na J. Cole basohoye indirimbo bise “First Person Shooter” aho binyuze muri iyo ndirimbo bibasiye bikomeye Kendrick bavuga atari ku rutonde rw’abaraperi beza kandi ndetse ko ari munsi ya Drake, J. Cole.
Umwuka mubi hagati ya Kendrick Lamar, Drake na J. Cole ukomeje gututumba
Kendrick Lamar yasoje yibasira Drake by’umwihariko, aho yavuze ko yashyinguye imbwa ziwe zose, Avuga kuri Album ya Drake, yise For All The Dogs) ndetse asaba Drake kujya gusura ibituro by’imbwa ze ngo yihere amaso.
Uku guterana amagambo kongeye gutuma benshi bibaza amaherezo y’uyu mwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’aba baraperi batatu.
