Kendrick Lamar yibasiye bikomeye Drake na J. Cole bakunze kumujomba ibikwasi

Kendrick Lamar yibasiye bikomeye Drake na J. Cole bakunze kumujomba ibikwasi

 Mar 23, 2024 - 10:28

Nyuma y'uko abaraperi babiri, J. Cole na Drake bari bikomye bikomeye umuraperi Kendrick Lamar mu ndirimbo bakoranye umwaka ushize, uyu muraperi na we yanze kuripfana.

Abafana benshi barimo kuvuga ko Umuraperi Kendrick Lamar yakoresheje indirimbo “Like That” ya Producer Metro Boomin n’umuraperi Future, yasohotse ku munsi w’ejo, yibasira umuraperi Drake na na mugenzi we J.Cole.

Kendrick Lamar yibasiye Drake na J. Cole

Kendrick yumvikanye aririmba ko kugeza ubu ari we urenze  kuri abo baraperi bombi (M-FvK The Big 3, N * gg, It’s Just Big  Me “

Niba wibuka umwaka ushize, Drake na J. Cole basohoye indirimbo bise “First Person Shooter” aho binyuze muri iyo ndirimbo bibasiye bikomeye Kendrick bavuga atari ku rutonde rw’abaraperi beza kandi ndetse ko ari munsi ya Drake, J. Cole.

Umwuka mubi hagati ya Kendrick Lamar, Drake na J. Cole ukomeje gututumba

Kendrick Lamar yasoje yibasira Drake by’umwihariko, aho yavuze ko yashyinguye imbwa ziwe zose, Avuga kuri Album ya Drake, yise For All The Dogs) ndetse asaba Drake kujya gusura ibituro by’imbwa ze ngo yihere amaso.

Uku guterana amagambo kongeye gutuma benshi bibaza amaherezo y’uyu mwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’aba baraperi batatu.