Kanye West abafana  bamwijunditse  kubera kwibasira urubyaro rwa Beyoncé

Kanye West abafana bamwijunditse kubera kwibasira urubyaro rwa Beyoncé

 Mar 19, 2025 - 18:31

Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo Kanye West, n’ubwo adakunze kurebera izuba uwo ari we wese iyo agiye kuvuga, bamwe batunguwe no kubona ubu yadukiriye Jay-Z na Beyoncé, abantu babiri yigeze kwita umuryango.

Ni nyuma y’uko Kanye West yateje impagarara mu ijoro ryo kuwa mbere nyuma yo kuvuga amagambo ataravuzweho rumwe. Kuri X, yavuze ko nta ko abana ba Jay-Z na Beyoncé bangiritse mu mutwe. Kanye yanditse ati: "Ese hari umuntu wigeze abona abana bato ba Jay-Z na Beyoncé? Bangiritse mu mutwe."

Amagambo ye ntiyagarukiye aho; Kanye yafashe ijambo rirerire ku bijyanye no kubyara ariko watwitiwe n’undi muntu abihuza no kwangirika mu mutwe, agira ati: "Iyi niyo mpamvu gutwitirwa n’undi muntu ari umugisha ukomeye kandi kubyara abana bangiritse mu mutwe ni amahitamo."

Aya magambo yarakaje cyane abafana ba Jay-Z na Beyonce, birangira Kanye asibye ubwo butumwa, n’ubwo yavuze ko atabusibye kubera kwicuza, ahubwo ari ukubera ko yatinyaga ko konte ye ya X izafungwa.

Benshi bateye amabuye Kanye West ko atiyubashye kandi akwirakwiza ibitekerezo bibi kuri aba bahanzi bazwi ku isi.