Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Bieber akomeje kuvugisha bafana ku mbuga nkoranyambaga, barimo kumwibasira bamunenga ku bikorwa amaze iminsi akora.
Ku munsi w’ejo ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, Bieber yasangije abantu amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram arimo kunywa itabi rya marijuwana, nubwo umuvugizi we yahakanye ko uyu muhanzi yakoresheje ibiyobyabwenge na marijuwana.
Ayo mashusho yavugishije abafana benshi, benshi muri bo bavuga ko uyu muhanzi akeneye ubufasha bw’ubuvuzi kuko ashobora kuba afite ibibazo kihariye.
Tubibutse ko mu cyumweru gishize umuvugizi wa Bieber yabwiye TMZ ko umuhanzi adakoresha ibiyobyabwenge cyangwa urumogi n’ibindi bifitanye isano na byo n’ubwo abantu bakomeza kubihwihwisa.
Si ibyo gusa kandi, kuko no ntangiriro z’uku kwezi, uyu muhanzi yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara isura yashaje asa n’ufite imyaka 40 nubwo kuri ubu afite imyaka 30.
Iyo sura yashyize abakunzi be mu rujijo, nubwoko mu 2023 uyu muhanzi yatangaje ko arwaye ‘Syndrome ya Ramsey Hunt’, itera isura ye, cyane cyane mu maso he, kugaragara nk’aho ashaje kubera ububabare agira mu maso.
