Juma Jux witegura ubukwe afite amatsiko y'imigenzo gakondo yo muri Nigeria

Juma Jux witegura ubukwe afite amatsiko y'imigenzo gakondo yo muri Nigeria

 Apr 2, 2025 - 17:15

Umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Jux mu kiganiro aherutse gukorana n'itangazamkuru yavuze ku bukwe afite mu minsi iri imbere, aho yavuze afite n'amatsiko yo kumenya uko imigenzo y'ubukwe gakondo muri Nigeria ikorwa.

Jux yabitangaje ubwo yaganiraga na Hip TV, aho yavuze ko afite amashyushyu yo kubona no kumenya byinshi ku migenzo n'imihango y'ubukwe bwo muri Nigeria, by'umwihariko ibiryo n'uburyo iyo mihango ikorwamo.

Jux yagize ati:"Buri gihe mbwira abantu ko hari ubukwe busanzwe, ariko hakaba n'ubukwe bwo muri Nigeria, nzazana inshuti zanjye zo muri Tanzania ndetse no muri Afurika y'Iburasirazuba kugira ngo bihere ijisho icyo gikorwa gikomeye."

Juma Jux yifuza gukora ubukwe bw'igitangaza

Jux yishimiye kandi urukundo yerekwa n'umuryango wa Priscy, avuga ko uwo muryango umukunda cyane ko baramu be bamushyigikiye.

Biteganijwe ko ubu bukwe buzaba kimwe mu bintu bikomeye by'uyu muhanzi, ndetse bukazanakomeza gushimangira umubano w'ubuhanzi hagati ya Nigeria na Tanzania.

Ni mu gihe Juma Jux n'umukunzi we Priscy bitegura gukora ibirori by'ubukwe muri Nigeria muri uku kwezi, biherekeza ibyo baherutse gukorera muri Tanzania.

Juma Jux yatangaje ko ashyigikiwe n'umuryango yashatsemo