Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jux yashyize hanze ibyishimo byo kwakira uyu muhungu, wamaze guhabwa izina rya Rakeem Ayomide Mkambala.
Izina Ayomide rikomoka mu rurimi rw’aba Yoruba rwo muri Nigeria, rikaba risobanura “Umunezero uraje”, ibintu bihuye neza n’ibyishimo by’uyu muryango mushya.
Uyu mwana ni we w’imfura ya Juma Jux na Priscy nyuma y’igihe gito gishize bakoze ubukwe bwavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bikaba ari intangiriro y’urundi rugendo rushya rw’umuryango wabo.
Abakunzi ba Jux ku mbuga nkoranyambaga bamwifurije amahirwe masa mu rugendo rushya rwo kuba umubyeyi, ndetse banagaragaza ibyishimo ku bw’iterambere ry’uyu muhanzi mu buzima bwe bwite.
Umwana wa Juma Jux na Priscilla yamaze guhabwa izina
