Nyuma yo gutsinda igitego cyiza mu mukino batsinzemo Monaco, Bellingham yishimwe bidasanzwe, asa nk’unywera mu bikombe byinshi. Byari ubutumwa bwo gusubiza ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bimushinja uburara n’imyitwarire itajyanye n’umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru nubwo bitigeze bitangazwa n’itangazamakuru cyane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bellingham we yavuze ko adaha agaciro ayo magambo.
Ati’’ Abantu bavuga byinshi. Umuntu wese ashobora kuvuga icyo ashaka kandi abantu bakabyemera. Njye nzi ubuzima bwanjye n’icyo ntanga ku mupira. Ibyo bavuga hanze ntibimpangayikishije.”
Abakinnyi ba Real Madrid bahise bahagarara inyuma ye, Mastantuono yemeza ko Bellingham ari umwe mu bakora cyane, akamara umunsi wose mu myitozo i Valdebebas, anakomeza anenga amagambo amwibasira.
Ku rundi ruhande, Álvaro Arbeloa yabifashe mu buryo bw’urwenya, avuga ko iyo batsinze ibitego, bacyishimira uko bashaka.
Muri make, nubwo Bellingham yakoresheje urwenya mu kwishimira igitego, ubutumwa bwe bwari busobanutse. Ntazemera gusebwa ku byo atakoze, kandi azi neza uruhare rwe muri Real Madrid.
Jude Bellingham ahamya ko atitaye ku byamuvuzweho

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
