Joshua Baraka yambitswe ikamba ry'umuhanzi mwiza, Bebe Cool abisinyaho

Joshua Baraka yambitswe ikamba ry'umuhanzi mwiza, Bebe Cool abisinyaho

 May 2, 2024 - 11:33

Umuhanzi Bebe Cool imbere y'imbaga y'Abagande yabajijwe umuhanzi mwiza muri Uganda muri ibi bihe, nawe ahita yitabaza Etania Mutoni kugira ngo ace izo mpaka.

Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru nibwo umunyabigwi mu muziki wa Uganda Bebe Cool yahawe ikizamini cyamukomereye cyo kwemeza umuhanzi mwiza muri iki gihugu kugeza ubu ubwo yari imbere y'imbaga.

Yabajijwe iki kibazo n'umuvanzi w'imiziki (DJ) ubwo bari mu gitaramo ahitwa Cask Lounge mu gace ka Kololo i Kampala muri Uganda, ariko Bebe Cool agiye kugisubiza ahita asaba umushyushyarugamba Etania Mutoni akaba n'umukunzi wa Joshua Baraka kuba ari we ugisubiza 

Nta gutinzamo, Etania yahise avuga ko umuhanzi mwiza muri Uganda kuri ubu ari Joshua Baraka, abantu bose bajya mu bicu biyamira, dore ko aba bombi bemeje iby'urukundo rwabo muri Gashyantare uyu mwaka, Bebe Cool nawe nawe abiha umugisha atyo.

Etania Mutoni yarasingije umukunzi we Joshua Baraka imbere ya Bebe Cool