Joeboy yavuze impamvu buri gihe arota kuba nka Don Jazzy na Olamide

Joeboy yavuze impamvu buri gihe arota kuba nka Don Jazzy na Olamide

 Feb 21, 2024 - 10:22

Umuhanzi Joeboy yatangaje ko amaze igihe yumva afite inzozi zo kuzaba nka Don Jazzy na Olamide, kubera ko bageze ku nzozi zabo mu muziki kandi bagafasha n'abandi kuzigeraho.

Umusitari mu muziki wa Nigeria Joseph Akinwale amazina nyakuri y'umuhanzi Joeboy, yatangaje ko iteka ahora yifuza kuba nka Don Jazzy na Olamide, bamwe mu bagabo bagize uruhare mu muziki wa Nigeria ndetse kandi bakagera no ku ntego zabo.

Nka Don Jazzy, afite inzu itunganya umuziki yise 'Mavin Record' yazamuye abahanzi benshi barimo Rema, Ayra Starr n'abandi.

Olamide nawe, uretse kuba yarabaye umuraperi byahiriye, ariko kandi yashinze inzu itunganya umuziki mu 2012 aho ya yise "YBNL Nation", kuri ubu ikaba ibarizwamo abahanzi barimo: Fireboy DML, Asake ndetse n'abandi.

Joeboy aravuga ko aba ashaka kuba nka Don Jazzy na Olamide

Kuri Joeboy, ahamya ko impamvu yishimira aba bagabo babiri, ari uko bamubere icyitegererezo, kuko ngo bageze ku ntego zabo ndetse kandi bagafasha n'abandi bantu batandukanye kugera kure mu ruganda rwa muzika.

Ni mu gihe yakomeje avuga ko yishimiye ahazaza he nyuma yo gusohoka muri Label ya Empawa yashinzwe na Mr Eazi akajya gutangiza iye yise "Young Legend".

Magambo ya Joeboy ati " Ndumva nishimiye ibizaza, kubera ko ikintu kimwe nahoraga mbwira inshuti zange, ko ari ukuba nka Don Jazzy na Olamide icyarimwe.

"Impamvu ni ukubera ko baje mu muziki ubwabo bagera ku bintu byiza, ariko kandi bafasha n'abandi kubigeraho. Ntabwo ari ikibazo cy'amafaranga mvuga, ahubwo icyo mvuga n'ibintu bifatika byo gufasha abantu."

Don Jazzy ufite Label ya Mavin Record

Umuraperi Olamide ufite Label YBNL NATION