Joeboy yameneye ibanga abasore bari mu rukundo

Joeboy yameneye ibanga abasore bari mu rukundo

 Apr 21, 2024 - 15:23

Umuhanzi Joeboy yatangaje ko niba uri umusore uri mu rukundo, mu gihe cy'amezi atatu wakabaye warangije gufindura ko umukobwa urwo umukunda nawe ari rwo agukunda, ahishura ikintu cyabikwereka.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Joseph Akinfenwa Donus amazina nyakuri y'umuhanzi Joeboy, yameneye ibanga abasore bari mu rukundo ryatuma babona ko umukobwa bihebeye koko niba na we abakunda by'ukuri.

Uyu musore wamenyakanye mu ndirimbo nka "Alcohol", atangaza ko mu by'ukuri kubona umukobwa ugukunda nk'uko umukunda ari ibintu byoroshye kandi ukaba wabimenye bitagutwaye igihe kirere, aho avuga ko wareba gusa ku bintu ashobora ku gutakazaho.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na 'Madame Joyce,' yamutangarije ko mu gihe kitarenze amezi atatu, impano umukobwa aguha zakwereka neza ko agukunda by'ukuri. Uyu muhanzi ibyo avuga akaba abifite gihamya, dore ko yemeza ko ari mu rukundo rw'ukuri nk'uko aheruka kubitangaza ndetse agahishura ko yitegura kurongora.

Yasobanuye ko atari ngombwa kuba watanga impano ihenze cyane, ahubwo icyangombwa ari uko aba ari nziza kabone naho yaba ari akantu gato cyane. Joeboy avuga ko abantu batumva ko abagabo badakunda kwakira impano, bityo ntibaterereze ko niyo bya ari utuntu duto cyane twabashimisha, nubwo byaba ari amasogosi.