Joeboy yiteguye kurongora

Joeboy yiteguye kurongora

 Apr 19, 2024 - 11:47

Umuhanzi Joeboy yatangaje ko kuri ubu yiteguye gushyingiranwa n'umukunzi we yigeze kuvuga ko yatakajeho arenga miliyoni 50.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria Joseph Akinfenwa Donus, amazina nyakuri ya Joeboy, yahishuye ko magingo aya yiteguye kuba yashyingiranwa n'umukobwa bari gukundana kuri ubu.

Kuri Joeboy, yizera ko urukundo rwa nyarwo, biba bivuze gushyingiranwa, kandi we aremeza ko urukundo arimo ari urw'ukuri. Mu kiganiro Joeboy yagiranye na Madame Joyce, yamuhamirije ko ari mu rukundo kandi yiteguye kurongora.

Ati " Umubano wange kuri ubu ni uw'ukuri kandi nizera ko  kuba mu rukundo ari ugushyingiranwa. Umuntu turi kumwe ubu, nshobora kubana nawe ubuzima bwe bwose. Mbona ko umuntu turi mu mubano ntazabana nawe ubuzima bwe, ntabwo nakirirwa ngirana nawe umubano."

Mu mwaka washize, uyu muhanzi yari yatangaje ko umukunzi bari kumwe yamutakajeho arenga miliyoni 50 z'ama-Naira mu myaka ibiri yari ishize, ndetse yongeraho ko atazi neza umubare wayo, kuko ashobora no kuba arenga. Icyakora atangaza ko atavuga amazina y'umukunzi we mu itangazamakuru, kuko ngo ari ubuzima bwe bwite.

Joeboy aremeza ko umukunzi we bari kumwe kuri ubu bagomba kubana akaramata