Mu butumwa bwe, Biden yavuze ko Trump abasebya nk’igihugu kubera ibikorwa bye n’imvugo zidahesha ishema Amerika ku rwego rw’isi.
Yavuze ko ibyo Trump akora bidindiza demokarasi, bigahonyora Itegeko Nshinga ndetse bikanica amategeko igihugu cyubakiyeho.
Biden yagize ati:“Perezida agomba gukorera abaturage, si ukwitwara nk’umwami.”
Aya magambo ye yakomeje gushimangira ko, mu maso ya Biden, imyitwarire ya Trump ari icyago ku buyobozi bwa Amerika ndetse n’isura yacyo mu ruhando mpuzamahanga.
Joe Biden yikomye Perezida Donald Trump
Joe Biden yashije Donald Trump gusebya Amerika
