Okocha yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, asubiza ku magambo y’umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, wigeze gukinana na Okocha na Ronaldinho bombi mu ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG).
Arteta yari yavuze ko byamugoye kumenya uwari ufite impano kurusha undi hagati y’aba bakinnyi babiri.
Mu magambo ye, Okocha yagize ati:“Sinavuga ko hari umuntu uruta njye, ariko Ronaldinho yari umunyabigwi mu mupira w’amaguru. Yazanaga ikintu kidasanzwe ku kibuga.”
Yakomeje asobanura impamvu we na Ronaldinho bumvikanaga cyane ku kibuga, avuga ko bose bakomokaga ku isoko imwe y’imikinire:
Yagize ati:“Twese twigiye gukina umupira mu mihanda. Twakinaga atari ukubera amafaranga cyangwa icyubahiro, ahubwo ari uko twakundaga umupira.”
Okocha yavuze ko ubwo bakinaga muri PSG, ubuhanga bwa Ronaldinho bwagaragaraga mu buryo bwihariye, cyane cyane mu gucenga ba myugariro, gutanga imipira y’ubwenge no gushimisha abafana ku kibuga.
Ronaldinho, wahoze akinira amakipe akomeye nka Barcelona na AC Milan, azwi cyane ku buhanga budasanzwe, amacenga n’ibitego by’amateka, ibintu byatumye atwara igihembo cya Ballon d’Or mu 2005.
