Mu butumwa bashyize kuri Instagram, bavuze ko izina Navy Kenzo risoje urugendo ryarwo, ariko ko umuziki wabo uzakomeza nk’uko byari bisanzwe. Bavuze ko impamvu y’iri hinduka ari ugushaka kwegera cyane abafana babo no kugaragaza ukuri kwabo nk’abantu basanzwe birenze ku kuba ari n’abahanzi.
Aika & Nahreel ni bamwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afro-pop, Bongo Fleva, na Dancehall, bazwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Kamatia, Katika (bakoranye na Diamond Platnumz), Company, na Why Now. Album yabo ya 2023, Most People Want This, na yo yabahesheje izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho bakoranye n’abahanzi barimo Fireboy DML.
Nubwo izina rihindutse, abafana babo biteze igice gishya cy'umuziki kirimo udushya, ubuhanga n’urumuri rushya rw’aba bahanzi bakomeje gutera imbere.
Itsinda rya Navy Kenzo ryamaze guhindura izina
Aika & Nahreel bagiye kujya bakoresha amazina yabo bwite mu muziki
