Irengero rw'indirimbo ya Bruce Melodie n'itsinda rya Sauti Sol

Irengero rw'indirimbo ya Bruce Melodie n'itsinda rya Sauti Sol

 Aug 23, 2024 - 12:52

Imyaka ibiri n'amezi atatu birihiritse hamenyekanye amakuru ko umuhanzi Bruce Melodie ari mu mishinga yo gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n'itsinda rya Sauti Sol ryakanyujijeho muri Kenya na Africa yose muri rusange, gusa kuva ayo makuru yajya hanze ntawe wongeye kumva akanunu k'iyo ndirimbo.

Muri Werurwe 2022 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Bruce Melodie nyuma yo gukorana indirimbo 'Totally Crazy' na Harmonize, yari yatangiye no gukorana indirimbo n'itsinda rya Sauti Sol.

Ni amakuru yamenyekanye ubwo Bruce Melodie yari mu gihugu cya Kenya ari mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika, aho yagiranye ibiganiro n'ibitangazamakuru bitandukanye bikorera muri Kenya.

Ubwo yari muri iki gihugu abagize itsinda rya Sauti Sol baje kumubona, dore ko n'ubusanzwe bari barigeze kuganira ku bijyanye n'uko bakorana indirimbo, icyo gihe bongeye kubiganiraho bemeza ko bagomba gukorana indirimbo.

Kuva icyo gihe nta muntu wongeye kumva amakuru y'iyi ndirimbo yabo, ahubwo nyuma hatangiye gusakara amakuru y'isenyuka ry'iri tsinda indirimbo itarajya hanze.

The Choice Live yamenye amakuru avuga ko umushinga bari bawugeze kure, gusa nyuma haza kubaho kubura umwanya uhagije ku mpande zombi dore ko Bruce Melodie yari yamaze kugaruka mu Rwanda.

Mu gihe bari bagishaka uko bazahuza bakawunoza, nibwo mu mwaka wa 2023 abagize iri tsinda batangaje ko batandukanye nk'itsinda, birangira indirimbo iburijwemo gutyo.

Kugeza ubu nyuma y'uko iri tsinda risenyutse, uwitwa Bien Aimé Sol asa nk'aho ari we uri kugaragara mu muziki neza ugereranyije n'abandi dore ko we mu minsi mike agiye gukora ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by'isi, muri Afrika n'i Burayi.