Ibi byatangajwe mu ijambo ryatanzwe n'umuyobozi w'ingabo za Iran, Mohsen Rezaei, mu kiganiro yagiranye na television muri Iran.
Mohsen Rezaei yagize ati “Israel yateye i Natanz, Isfahan, Khandab, na Arak, ariko ibyo bice byose byari byamaze kwimurwamo ibikoresho bya nikileyeri. Ibikoresho byose bimaze kwimurirwa ahantu hizewe kandi hafite umutekano usesuye.”
Guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Israel yatangiye kurasa misile kuri Iran mu rwego rwo kugerageza gusenya ibikorwa byayo bya , bikaba byarateye impungenge ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kwinjira muri iyi ntambara.
Trump aherutse gutangaza ko yahaye igihe kingana n'ibyumweru bibiri Iran byo kugerageza kumvikana ku masezerano, nyuma yo kumara amasaha menshi mu cyumba cy’umutekano muri White House, cyiswe na Trump “War Room”
Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz, we aherutse kuvuga ko Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi Mukuru wa Iran, "agomba kuvaho", amugereranya na Hitler w’iki gihe.
Igihugu cya Iran kiri gutungurana cyane mu ntambara aho kiri gukoresha intwaro bitatekerezwaga ko ifite, ndetse benshi bagatinya gukomera kw'intambara mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayinjiramo.
Perezida Donald Trump akomeje gushyira igitutu ku gihugu cya Iran
Israel irashaka kwivugana Hosseini Ali Khamenei
