Dore inyubako 10 zikomeye hirya no hino ku Isi amaze kuzuza, harimo n'izo yujuje inshuro zirenze imwe:
10.Madison Square Garden
Madison Square Garden ni hamwe mu hantu Burna Boy yabashije gutaramira arahuzuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York.
Aha hantu hafite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 20,000, yahataramiye inshuro imwe mu gitaramo yahakoreye tariki 28 Mata 2022.
9. 02 Arena
Iyi nyubako iherereye i London mu Bwongereza, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 20,000, Burna Boy yayujuje mu gitaramo yahakoreye tariki 27 Kanama 2021, biba kimwe mu bintu byazamuye umuziki we ku rwego Mpuzamahanga.
8. Accor Arena
Burna Boy kandi ni we muhanzi wo muri Nigeria ufite agahigo ko kuzuza inshuro zigera kuri ebyiri iyi nyubako ya Accor Arena iherereye i Paris mu Bufaransa, aho yakira abantu bagera ku 20,300.
Ku nshuro ya mbere Burna Boy yujuje iyi nyubako mu gitaramo yakoreyeyo tariki 10 Ugushyingo 2021, ikindi agikora tariki 21 Werurwe 2022.
7. Bell Centre
Indi nyubako Burna Boy yujuje inshuro ebyiri ni iyitwa 'Bell Centre' iherereye mu mujyi wa Montreal muri Canada, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 21,000.
Burna Boy ku nshuro ya mbere mu gitaramo yahakoreye tariki 29 Gashyantare 2024, ubwo yari mu bitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi yamamaza album ye yitwa 'I Tell Them'.
6. State Farm Arena
Uyu muhanzi kandi kugeza ubu niwe muri Afurika ufite agahigo ko kuzuza inshuro ebyiri inyubako ya 'State Farm Arena' iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Atlanta, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 21,000.
Burna Boy yujuje iyi nyubako ku nshuro ya mbere mu gitaramo yahakoreye tariki 31 Nyakanga 2022, ubwo yari mu bitaramo yise 'Love, Damini'.
Yongeye kuyuzuza ku nshuro ya kabiri mu gitaramo yahakoreye tariki 09 Werurwe 2024, ubwo yari mu gitaramo cyo kwamamaza album ye yise 'I Told Them'.
5. Paris la Defense Arena
Tariki 20 Gicurasi 2023 kandi Burna Boy yanditse amateka yo kuzuza inyubako ya 'Paris la Defense Arena' iherereye mu Bufaransa, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 40,000.
4. Gelredome
Burna Boy kandi yibitseho agahigo ko kuba ari we Munyafurika wa mbere wabashije kuzuza inyubako ya 'Gelredome' iherereye muri Netherlands, yakira abantu basaga ibihumbi 41,000.
Iyi nyubako yayujuje mu gitaramo yahakoreye tariki 23 Nyakanga 2023, ubwo yari mu bitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi yamamaza album ye yitwa 'Love, Damini'.
3. City Field
Bruna Boy kandi yujuje 'City Field' iherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 41,922.
Yabaye Umunyafurika wa mbere wahujuje mu gitaramo yahakoreye tariki 08 Nyakanga 2023, ubwo n'ubundi yakoraga ibaramo byamamaza 'Love, Damini'.
2. London Studium
Burna Boy amaze kuzuza iyi Stade iherereye i London mu Bwongereza inshuro zigera kuri ebyiri, aho ibitaramo yahakoreye byitabirwaga n'abantu basaga ibihumbi 60,000.
Ku nshuro ya mbere yayujuje mu gitaramo yahakoreye tariki 03 Kamena 2023 ubwo yamamazaga album ye yitwa 'Love, Damini' , nyuma aza gusubirayo ahakorera ikindi tariki 29 Kamena 2024, ubwo yamamazaga album 'I Told Them'.
1. Stade De France
Burna Boy kandi aherutse kwandika amateka yo kuzuza 'Stade de France' iherereye mu Bufaransa, aho yakira abantu bagera ku bihumbi 80,698.
Iki gitaramo akaba aherutse kugikora tariki 18 Mata 2025.
