Inyandiko ku rupfu rwa Martin Luther King Jr zashyizwe ahagaragara

Inyandiko ku rupfu rwa Martin Luther King Jr zashyizwe ahagaragara

 Jul 22, 2025 - 15:50

Ubutegetsi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump bwashyize ahagaragara inyandiko nyinshi zirebana n'iyicwa rya Martin Luther King Jr ryabaye mu mwaka wa 1968.

Mu mwaka 1977, inkiko zari zarafashe icyemezo cy'uko izi nyandiko zitagomba kubonwa na buri wese ubyifuza, zikaba zigizwe n'impapuro 230,000.

Ibikubiye muri izi nyandiko byiganjemo ibyakusanyijwe n'Urwego rw'Ubutasi rwa Amerika, CIA (Central Intelligence Agency) n'Urwiperereza, FBI (Federal Bureau of Investigation).

Abana ba Martin Luther King mu itangazo basinyeho ubwabo bamagaye iki cyemezo kubera ko babona kigamije gutesha agaciro Se, kuko batizeye ubudakemwa bw'amakuru ari muri izi nyandiko.

Aya makuru agiye hanze mu gihe hari igitutu cyo gushyira hanze amakuru ku rupfu rw'umuherwe Jeffrey Epstein wapfiriye muri gereza igihe yari yafunzwe akurikiranweho ibyaha byo gucuruza abakobwa ku bagabo bashakaga abo baryamana.

Abanyamerika benshi bagiye bashyira igitutu ku butegetsi bwa Donald Trump kugira ngo bushyire ahagaragara amakuru ajyanye n'ibyo byaha harimo no gushyira hanze bamwe mu bakiriya be bikekwa ko haba harimo n'ibikomerezwa muri politiki ya Amerika.

Ibi abenshi babifashe nko kujijisha abantu hashyirwa hanze izi nyandiko zijyanye na Martin Luther King witabye Imana ku wa 04 Mata 1968, afite imyaka 39 y'amavuko.

Martin Luther King Jr ni umwe mu bagabo babaye ibyamamare mu kinyejana cya 20

Jeffrey Epstein yapfuye mu mwaka 2019 ubwo Donald Trump yari muri manda ye ya mbere