Inkongi y'umuriro yagaruye amarangamutima hagati ya Jennifer Lopez na Ben Affleck

Inkongi y'umuriro yagaruye amarangamutima hagati ya Jennifer Lopez na Ben Affleck

 Jan 13, 2025 - 15:53

Biravugwa ko umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Jennifer Lopez afite impungenge kandi ahangayikiye uwahoze ari umugabo we Ben Affleck nyuma yo kwimurwa mu rugo rwe i Pasifika Palisades aho kubera inkongi.

Amakuru aturuka hafi y’abashakanye yabwiye Page Six ko Lopez ahangayikishijwe n’ubuzima bwa Ben kuva yakumva ko uyu mugabo yasizwe iheruheru n’umuriro wo muri California.

Amakuru akomeza avuga ko Lopez w’imyaka 55 akurikira bya hafi Ben amasaha menshi, amubwira ko yafatanyije na we n’abana be, Violet, Seraphina na Sam, ndetse ko niba akeneye ubufasha armhari ku bwe.

N’ubwo Ben yimuwe aho yari atuye, amakuru avuga ko inzu ye ifite umutekano kuko itigeze yibasirwa n’umuriro na gato.