Ku mbuga nkoranyambaga cyane muri Nigeria, umuhanzi Portable yavugishije benshi amangambure nyuma y'uko atangaje ko imyigaragambyo itegerejwe ku wa 01 Kanama 2024 ari iy'abantu bakennye ko nta mukire uzayigaragaramo.
Mu butumwa bw'amashusho uyu muhanzi yashyize hanze, yagaragaje ko we atazabarizwa muri iyo myigaragambyo, kuko we ngo magingo aya afite amafaranga ari umukire kandi akaba atekereza nk'abakire.
Yagaragaje ko imyigaragambyo aherukamo, ari iyabaye mu 2020 kuko ngo icyo gihe yari akennye ahitamo kuyitabira gusa ngo ntabwo yayijyamo.
Yunzemo ko icyo gihe abaherwe barimo Aliko Dangote na Femi Otedola batayitabiriye, bityo n'iyindi itegerejwe batazayitabira.
THE CHOICE LIVE iributsa ko urubyiruko rwo muri Nigeria rumaze igihe ruteguza ko ku wa 01 Kanama 2024 hazaba imyigaragambyo yo kwamagana ubuzima buhenze bafatiye urugero ku myigaragambyo yo muri Kenya na Uganda.

Probable aravuga ko imyigaragambyo yo muri Nigeria izitabirwa n'abakene
