Ibyo byabaye ubwo yajyanwaga mu bitaro nyuma yo gukora impanuka. Abaganga batangajwe n’uko abagore 17 batandukanye bahingukiye ku bitaro icyarimwe, buri wese yiyitirira ko ari we mukunzi wa Bwana Yuan w’igihe kirekire.
Amakuru aturuka ku bitaro avuga ko bamwe muri abo bagore bari bamaze imyaka bafite umubano wihariye n’uwo mugabo, mu gihe abandi batangaje ko bamufashishaga amafaranga. Nubwo bari bamaze imyaka bamumenyereye, nta n’umwe wari warigeze amenya ko hari abandi bakunzi bari kumwe na we.
Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kureba niba ibikorwa bya Bwana Yuan bifitanye isano n’ibyaha bishobora kuba bikubiyemo uburiganya, cyane cyane ubw’amafaranga.
Uru rubanza rukomeje kuvugisha benshi ndetse runahishura uko bamwe mu bantu bashobora kubaho ubuzima bubiri mu ibanga rikomeye, kugeza igihe impanuka cyangwa ikindi kintu kidasanzwe kibivumbuye.
Impanuka yahuje abakunzi be 17 yatendekaga
