Tariki ya 24 Kamena 2024, nibwo umuhanzi Nel Ngabo yatunguranye yifashisha imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko mu minsi mike azaba afite ibitaramo azakorera mu bice bitandukanye byo muri Amerika yise 'Nel Ngabo USA Tour'.
Icyakora icyo gihe nta byinshi yigeze abitangazaho, aho ku bijyanye n'amatariki n'aho bizaberaho yari yavuze ko abantu bazabimenyeshwa vuba.
Mu gihe abantu bari bategereje kumenyeshwa amatariki, Nel Ngabo yaje gutungurana atangaza ko ibitaramo byamaze gusubikwa.
Ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuvugwa impamvu nyinshi zitandukanye byaba byasubitswe, aho bamwe bavuga ko habayeho kubura ibyangombwa by'inzira (Visa), dore ko abahanzi benshi bakunda guhura n'iki kibazo.
Nel Ngabo avuga ko abari bateguye ibi bitaramo bari bateganyije ko bizaba muri Nyakanga, gusa biza guhurirana n'ibikorwa yagombaga kujyamo byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi Perezida Paul kandi yagombaga kugaragaramo.
Nyuma y'uko bihuriranye yaje kubimenyesha abamutumiye, bemeza ko yabanza agakemura iby'amatora ibindi bakazabirebaho nyuma.
Nubwo ibintu byose byasaga n'aho byamaze gutegurwa, bahisemo kuba babisubitse mu gihe bagishaka andi matariki mashya no kugira ngo Nel Ngabo azabe yiteguye neza.

