Umunyamakuru, umuhanzi, umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Nicholas Scott Cannon, amazina nyakuri ya Nick Cannon, yavuze ko impamvu nyamukuru yahisemo gutanga ubwishingizi bw'udusabo tw'intanga ze.
Nick Cannon, avuga ko yahisemo gutanga miliyoni 10 z'amadorari nk'ubwishingizi bw'udusabo twe tw'intanga, kubera ko ari wo mutungo ukomeye afite, bityo akaba agomba kuwubungabunga.
Mu kiganiro uyu mugabo w'imyaka 43 yagiranye n'ikinyamakuru cya Entertainment Tonight, yahamije ko nk'uko abakinnyi basiganwa ku maguru bagira ubwishingizi bw'ibice byabo by'umubiri nk'amagaru kubera akamaro abafitiye, nawe yagombaga kubikora gutyo.
Ati "Natanze ubwishingizi bw'umutungo w'ingenzi mfite. Igitekerezo cyavuye ku kuba ibyamamare mu ngeri zinyuranye bigira ubwishingizi bw'ibice byabo by'umubiri, nk'abasiganwa ku maguru batanga ubwishingizi bw'amagaru yabo. Nange rero nagomba gutanga ubw'igice cy'umubiri cy'ingirakamaro kuri nge."
Nick Cannon ufite abana 12, avuga ko udusabo twe tw'intanga nta kibazo dufite, akanashimangira ko nubwo yatanze ubwishingizi, ariko nta gahunda afite yo kuba yakongera umuryango vuba aha.
Nick Cannon yatanze ubwishingizi bw'udusabo tw'intanga
