Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Butera Knowless yongeye gushimira Imana ku bw'umugabo akaba n'inshuti ye magara yamuhaye.
Yavuze ko Clement ari we muntu w'umukozi, uzi kwita ku bantu kandi w'umunyampuhwe yahuye nawe mu buzima bwe.
Muri ubu butumwa kandi Knowless yavuze ko ari umugisha kuba we n'abana babo batatu bamufite mu buzima bwabo.
Yagize ati "Isabukuru nziza y'amavuko ku nshuti yange magara y'umugiraneza usobanutse naho nsaba. Clement Ishimwe uri umunyampuhwe, umukozi, umuntu uzi kwita ku bantu n'ibintu, nahuye nawe.
"Ni umugisha kuba nge n'abana bacu tugufite mu buzima bwacu. Ahazaza hazaguhe intsinzi n'ibyishimo ukwiye. Turagukunda cyane mutware!"
Knowless na Clement bakoze ubukwe ku wa 7 Kanama 2016, bakaba baherutse kwizihiza imyaka umunani bamaze babana nk’umugore n’umugabo.
Kuri ubu bakaba bamaze kubyarana abana batatu aribo; Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’undi w’umuhungu wavutse tariki 03 Werurwe 2023.
