Byose byatangiye ubwo Kate Bashabe yashyiraga amafoto mashya ku rukuta rwe rwa Instagram, maze Tumelo Ramaphosa ntiyazuyaza, yihutira mu gice cy’ahandikirwa ibitekerezo (comments) avuga amagambo yuje urukundo agira ati: “Urukundo rwange!”, ashimangira amarangamutima ye ku mugaragaro. Kate nawe ntiyamutereranye kuko yahise amusubiza, yifashishije agatima, ishusho isanzwe ikoreshwa mu gutanga ubutumwa bw’urukundo.
Ibi bibaye kandi nyuma y’uko mu minsi ishize Tumelo yigeze gushyira ifoto ya Kate Bashabe kuri konti ye bwite ya Instagram, agira ati: “Isanzure ryange”, amagambo asa n’agaragaza ko ashobora kuba amufata nk’umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe.
Nubwo bombi bataragira icyo batangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’urukundo cyangwa umubano wihariye hagati yabo, aba bombi bakomeje guhererekanya amagambo yuje urukundo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatangiye gutuma hakekwa byinshi ku mbuga zitandukanye.
Kate Bashabe na Tumelo Ramaphosa bakomeje guterana imitoma


