Imirwano ya M23 na FARDC yageze ku rundi rwego

Imirwano ya M23 na FARDC yageze ku rundi rwego

 Mar 25, 2024 - 10:58

Intambara hagati y'umutwe wa M23 na FARDC yafashe indi ntera ihambaye muri iki gitondo i Sake na Rubaya.

Rwongeye kwambikana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'Ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23.

Amakuru aturuka muri biriya bice ku mirongo y'urugamba, aravuga ko imirwano yakamejeje ku misozi ikikije umugi wa Sake mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Werurwe 2024.

Sake iri mu marembo y'umugi wa Goma ho muri Kivu y'Amajyaruguru, ikaba imaze iminsi itari mike iberamo urugamba rw'injyanamuntu. Imirwano ya none, biravugwa ko yatangijwe na M23, ariko FARDC ikabasha kwihagararaho.

Ntabwo ari muri Sake urugamba rwabaye isibaniro gusa, kuko andi makuru aremeza ko imirwano iri mu bice bya Bihambwe byari biherutse kugwa mu maboko ya M23, ndetse aho hakaba hafi yagace ka Rubaya gakungahaye ku mitungo kamere irimo amabuye.