Yavuze ko afite abana batandatu yabyaye mu buryo busanzwe, ariko ko yanagize uruhare mu kubyara abandi bana barenga 100 binyuze mu gutanga intanga ze z’ubugabo ku bagore batandukanye bo mu bihugu 12 bitandukanye.
Yagize:“Ndashaka gusobanura ko ntatandukanya abana banjye: hari abo nabyaye mu buryo busanzwe n’abandi baturutse ku ntanga natanze. Bose ni abana banjye kandi bose bazagira uburenganzira bungana."
Nubwo yemeza ko abana be bose bazahabwa umugabane mu butunzi bwe, yavuze ko batazawugeraho ako kanya, ahubwo bazategereza imyaka 30 uhereye ku itariki yatanzeho iki kiganiro, ni ukuvuga kugeza tariki ya 19 Kamena 2055.
Yagize ati:“Ndashaka ko babaho nk’abantu basanzwe, bubake ubuzima bwabo ubwabo, bigire kwigira no guhanga udushya aho kwishingikiriza kuri konti ya banki."
Pavel Durov azwi nk’umwe mu bantu baharanira ubwisanzure mu itumanaho, akaba yaranagize uruhare mu gutangiza urubuga rwa VK rukunzwe cyane mu Burusiya mbere yo guhanga Telegram.
Icyemezo cye cyatangaje benshi, ariko na none cyagize icyo cyigisha ku bijyanye n'uburere, indangagaciro, no kwigisha abana gukora no kubaka ahazaza habo batishingikirije gusa ku mutungo w'ababyeyi.
