Igor Mabano ahatanye mu bihembo bigiye gutangwa bwa mbere

Igor Mabano ahatanye mu bihembo bigiye gutangwa bwa mbere

 Jul 6, 2023 - 19:45

Iri rushanwa ryiswe abacuranzi award rigiye kuba kunshuro yaryo ya mbere hano mu Rwanda ndetse rikaba ritari rimenyerewe mu Rwanda Ndeste no hanze yarwo kuko ritigeze riba na rimwe.

Inkuru The Choice yaganiriye n'abateguye iri rushanwa,  bayibwiye ko ari irushanwa ryitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zose mu mwuga wo gucuranga hano mu Rwanda harimo: Igor Mabano, Symphony Band,bamwe mu barimu bo ku nyundo, abanyeshuri barangijeyo n'abandi batandukanye bakora umwuga wo gucuranga.

The Choice yakomeje iganira n'abo bateguye iryo rushanwa bayibwira byinshi ribyerekeyeho, bakomeza bayibwira ko iri rushanwa rigiye guha indi sura urwego rw'imicurangire hano mu rwanda.

Nanone kandi bakomeje kuyibwira ko abacuranzi ari abantu badakunda kugarukwaho ngo babe bahabwa agaciro nk'abantu bakora umurimo utoroshye wo gucurangira Abahanzi mu ibitaramo runaka, ama concert, ama album lunches, ndetse no Muma cholale

Ba babajije uko ibihembo bizatanga mu byiciro?

Babwira The Choice ko ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye harimo: ikiciro cy'umu pianist mwiza,Umu bassist mwiza,SOLISTE mwiza,Drummer,Saxophone ndeste n'abacuranzi b'inanga.

Umunyamakuru wa The Choice yabajije nanone abateguye iryo rushanwa ibisabwa kugirango ababishaka biryitabire bati "Kwiyandisha n'ubuntu nta kiguzi rwose,ubaye wifuza kugira uwo ushyigikira waca kurubuga rwashyizeho ukamutora ukurikije urwego ushaka kumugezaho cyane ko uzahembwa kuri buri ikiciro azaba ari uwahize abandi mu majwi ndetse bikaba binagaragara ko abikwiye.

The Choice na none yabajije umuvugizi wiri rushanwa niba iri rushanwa ritabogamiye ku gice runaka wenda nka gospel batubwira ko iri rushanwa ridafite aho ribogamiye,waba uri umu ADPER, Catholic,Islam cyangwa muyandi madini n'amatorero ntibyakubuza kwitabira irushanwa kuko rireba buri umucuranzi wese wo mu Rwanda.

Babajijwe igihe ibihembo bizatangirwa basubije ko igihe ibihembo bizatangirwa nacyo kizamenyeshwa nkuko n'ubundi hamenyeshejwe iri rushanwa bakomeza basaba abantu gushyigikira abitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura imicurangiye hano mu Rwanda.