Igice cya Kabiri: Uzaceceke! Ibintu utagomba kwivugaho

Igice cya Kabiri: Uzaceceke! Ibintu utagomba kwivugaho

 Mar 17, 2024 - 11:33

Igice cya Kabiri cy'ibintu icumi utagomba kwivugaho mu gihe ugira abo abwira ibikwerekeyeho, kabone niyo byaba ari uwo wita inshuti yawe magara.

Mu gice cya Mbere twabonye ko abantu akenshi bakunda kumena amabanga y'inshuti zabo kugira ngo bagire ibyo babona cyangwa se ngo bashimwe. Ariko kandi, hari n'abandi bivugaho ibintu baziko ari ibisanzwe, nyamara bari kwishyira mu biganza by'abanzi babo.

Mu bintu bitanu bya mbere twabonye ko ugomba kwirinda kwivugaho, harimo ko utagomba kuvuga amafaranga utunze, cyangwa se ngo uvuge intege nke zawe. Ku bw'ibyo, dore ibindi bintu bitanu utagomba kubwira uwo ari we wese uko byagenda kose:

6. Ntuzavuge umubare w'amagaranga ufite

Bigaragazwa ko atari ngombwa kubwira umuntu uwo ari we wese umubare w'amagaranga winjiza ndetse nayo ufite mu mufuka no kuri konti yawe mu buryo bwuzuye. Nubwo akenshi, imishara y'abantu iba izwi, ariko umuntu agira ahandi hantu abona amafaranga kandi akagira nuko akoresha ayo yinjiza.

Ku bw'ibyo rero, nta muntu wamenya neza amafaranga ufite kuri konti uretse kugereranya, ariko ntabwo yayamenya. Ubwo rero ukwiye guceceka buri kimwe kijyanye no kubarira umuntu ifaranga winjiza rimwe ku rindi.

7. Uzirinde kuvuga ubufasha utanga ku bandi 

Mu gihe hari ubufasha wahaye umuntu, ntukabitangaze ku mbuga nkoranyambaga ngo uhamagaze itangazamakuru ndetse n'ibindi binyuranye bigaragaza ko ugamije kuvuga ibyo wakoze.

Ni ngombwa kwibuka ko Isi harimo ibibazo byinshi, kandi ko umuntu ku giti cye agira ibibazo bitandukanye, bityo ukaba udakwiye kwibeshya ko ubwo bufasha uba uhaye umuntu bwahita buhindura ubuzima bwe. Bibiliya yo ivuga ko icyo akaboko kawe k'iburyo gatanze, ak'ibumoso kadakwiye kubimenya.

Akenshi abantu batangaza ubugwaneza bagiriye abandi, usanga nabo bagamije kugira ngo abandi nabo babafashe, ndetse babironkeremo inyungu nyinshi kuruta izo babatanze mu byo bise ubufasha.

8. Ntuzavuge ingorane ziba mu muryango wawe

Mu gihe ugira ibyo uganira n'inshuti yawe, ntuzigere na rimwe uvuga ibintu bitagenda neza mu muryango wawe, haba intonganya, inzangano n'ibindi. Ibyo mu muryango wawe, ubivuganaho nabo, ndetse n'abandi bafite aho bahuriye nabyo, ubundi ukabihora ugaceceka.

9. Ibinga riguma hagati y'abaryumvikanyeho

Mu Kinyarwanda baravuga ngo ibanga ni irya babiri. Ariko rero, si ko bimeze, kuko hari amatsinda magari agirana amabanga ku buryo abantu batayabarizwamo batamenya ibyayo. Mu gihe ubikijwe ibanga ndetse ukabwirwa ko ugomba kurihora, nta mpamvu yo kubyasasa.

10. Kirazira kuvuga abo mwakoranye imibonano mpuzabitsina 

Mu gihe uri kuganira n'abandi, kirazira kuva abo mwakoranye imibonano mpuzabitsina, kuko icyo cyiba ari igikorwa cyabaye hagati y'abantu babiri.  Ingeso yo kuvuga abo baryamanye, ikunda kugirwa n'abasore cyane, nyamara bagirwa inama yo kuba abantu b'abagabo bagaceceka.

Nubwo hari ibintu byinshi udakwiye kuganiriza uwo ari we wese, ariko THE CHOICE LIVE ni ibi yari yaguhitiyemo. Icyakora nanone, ntibivuze ko ugomba kwigira umuntu utavuga, ngo wigunge wenyine. Ni byiza kugira abo ubwira amabanga yawe, ariko nawe ukagira ako wibikira utazaba nk'inzu irangaye.