Igaruka ku mubano wihariye afitanye n’Imana!  Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya ya Bonflis

Igaruka ku mubano wihariye afitanye n’Imana! Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya ya Bonflis

 Feb 13, 2025 - 14:47

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mpumeko Bonfils, yangeye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndi Uwawe’, avuga ku rukundo Imana yamukunze nta kiguzi atanze.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Bonfils yatangaje ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ye nshya cyaje nyuma y’uko yakiriye agakiza akemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu buzima bwe.

Yavuze ko yaje kwicara agatekereza ku rukundo rutagereranywa Imana yamukunze kandi ikabikora nta kiguzi atanze, asanga koko ari uwayo.

Ati “Igitekerezo cyaje biturutse ku bwo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu buzima bwange, ntekereza ku rukundo Imana yankunze mpitamo kuririmba ko ‘Ndi uw’Imana’ kandi ntacyo nakoze uretse ubuntu bwayo gusa yangiriye.”

Mu gusoza iyi ndirimbo imara iminota 5:37, Bonflis ashima Imana ayibwira ko ari ‘Uwayo’ n’umutima we wose.

Bonflis ni muntu ki?

Mpumeko Bonfils ni umusore umaze igihe kinini akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu mashuri yisumbuye yize yize ibijyanye n’Imibare, Ubutabire n’Ubumenyamuntu, MCB (Mathematics, Chemistry and Biology). Ni mu gihe muri Kaminuza yize ‘Public Health’.

Kugeza ubu Bonfils amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 5 zirimo n’iyi nshya yashyize hanze, aho kuri ubu ushobora kuzibona ku muyoboro we wa YouTube.