Ni kenshi uzabona cyane cyane mu ruganda rw'imyidagaduro umuntu ahora agaragaza ko yihebeye nk'umuhanzi, umukinnyi wa filime cyangwa undi muntu w'icyamamare runaka ndetse ugasanga abantu bamushima ko ari umufana w'akadasohoka.
Akenshi uzasanga bamwe bishyiraho tatuwaje (tattoo) y'izina cyangwa isura y'icyamamare runaka ndetse ugasanga adashobora kubura ahantu yagiye. Ku bakobwa ho biba ari umwihariko kuko hari n'abafatwa n'amarangamutima bakarira ndetse bamwe bakajyanwa no kwa muganga.
Gusa nubwo usanga abantu batabiha agaciro, ariko impuguke mu by'ubuzima bagaragaza ko gukunda icyamamare cyane ari indwara kandi yangiza imitekerereze ya muntu, gusa iyo umuntu akurikiranwe biravurwa kandi bigakira.
Dore ibizakwereka umuntu wafashwe n'iyi ndwara:
Umuntu wafashwe n'iyi ndwara aba yumva yakora buri kimwe cyose kugira ngo ashimishe icyo cyamamare, kugera ku rwego adatinya kuba yakora icyaha mu mwanya we.
Uyu muntu kandi uzasanga ahora yifuza gutunga ikintu icyo ari cyo cyose cyakoreshejwe n'icyamamare kugera no ku bikoresho by'isuku byakoreshejwe, ku buryo abishoramo amafaranga ntacyo yitayeho.
Kenshi uzasanga uyu muntu wafashwe n'iyi ndwara ahora akurikirana cyane icyo cyamamare ku buryo amenya ubuzima bwe bwite ndetse n'ubw'ubwamamare agashaka kumenya buri kimwe cyose yakoze, ndetse agahora ashaka uburyo bwose bazahura amaso ku maso mu gihe batarahura imbonankubone.
Buri gihe uyu muntu ahora yitekerereza ku cyamamare yikundira gusa, kugera ubwo nawe ubwe yiyibagirwa.
Ibi bikugiraho ingaruka zikomeye zishingiye ku mitekerereze yawe, aho bigera ku kigero uba utagishoboye gutekereza cyane ibindi bintu byakubyarira inyungu bitewe n'uko ibitekerezo byawe byose uba warabyerekeje kuri icyo cyamamare.
Ibi kandi bishobora kukuviramo kurwara indwara y'agahinda gakabije, mu gihe uhora wifuza kubona iki cyamamare ariko ntibikunde.
Uko wayirinda
Mu gihe ubona watangiye kugaragaza ibi bimenyetso, ni byiza ko watangira kujya kure y'imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma umutekereza, ugahora wumva mwahura.
Ni byiza kandi ko washyira kure ibikoresho byose bishobora kumukwibutsa, ubundi ugushyira imbaraga mu bikubyarira inyungu no mu bindi bintu bigushimisha.
Mu gihe ibi byose byanze ugomba kwihutira ku mpuguke mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bakakuganiriza, ndetse bakakugira inama.
