Ibyo Umwamikazi  Gicanda wunamiwe na Madamu Jeannette Kagame azibukirwaho

Ibyo Umwamikazi Gicanda wunamiwe na Madamu Jeannette Kagame azibukirwaho

 Apr 20, 2024 - 19:05

Kuri uyu wa Gatandatu Madamu Jeannette Kagame yunamiye Umwamikazi Rosalie Gicanda wishiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dore ibyo azahora yikubirwaho iteka.

Mu 1928 nibwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, bigeze mu 1942 ashakana n'Umwami w'u Rwanda Mutara III Rudahigwa watanze ku wa 25 Nyakanga 1959  atangira i Bujumbura mu Burundi.

Mu 1961 nibwo Umwamikazi yirukanwe i Bwami i Nyanza na Perezida w'u Rwanda muri icyo gihe Gregoire Kayibanda amutegeka kujya gutura i Butare ubu ni mu Karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.

Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Aho i Huye niho yasanzwe n'abasikare ba Leta ya Habyarimana tariki ya 20 Mata 1994 aba ari ho yicirwa muri Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi. Nyuma ya Jenoside, Umwamikazi yaje kujya gushyingurwa i Nyanza iruhande rw'umugabo we aho Abami batabarizwaga.

None tariki ya 20 Mata 2024 imyaka 30 irashize Umwamikazi Gicanda yishwe. Kuri uyu munsi, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame yerekeje i Mwima mu Karere ka Nyanza kwibuka no kunamira Umwamikazi Gicanda.

Muri byinshi uyu mwamikazi azibukirwaho nkuko abamuzi babitangaje, harimo ko bamwibukira ku mutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye.

Bakanamwibuka kandi nk’umukirisitu Gatolika wakunda gusenga, ndetse nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro. Ntibyakirengagizwa ko kandi ari we wahungishije Perezida Paul Kagame ubwo yari akiri muto ubwo abo mu bwoko bw'Abatutsi bibasirwaga n'ubwicanyi.

Madamu Jeannette Kagame yunamiye Umwamikazi Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994