Muri ubwo butumwa Zuchu yatangaje ko atishimiye ibivugirwa mu kiganiro Mashamsham kinyura kuri Wasafi FM giherutse kuvugirwamo ko yihambira kuri Diamond Platnumz, avuga ko ibivugirwamo kuko bimukomeretsa umutima kandi bikangiza ubuzima bwe bwo mu mutwe bidasize n’umubiri.
Yasobanuye ko nubwo yateye imbere nk'umuhanzi ubwo y muri label ya WCB Wasafi, agihura ibibazo byo gutotezwa no kunnyuzurwa binyuze mu bihavugirwa.
Zuchu yasobanuye ko yageze aho yumva agomba kwandika iruwa yemewe n'amategeko yandikira Wasafi, asaba ko ubure bwe bwakuvahirizwa.
Zuchu yashimye kandi Diamond Platnumz kuba yaramushyigikiye mu buryo bw'umwuga ariko anenga uburyo ingingo z’icyo kiganiro zishobora kugira ingaruka ku izina rye no ku buzima. Yavuze ko nta bushake afite bwo gutongana n'umuryango wa Wasafi ariko asaba icyubahiro no kuganira ku bintu byubaka.
Ubutumwa bwe bwasojwe no gushimira Imana no kwerekana ko ayizera cyane, mu gihe ashimangira ko adashaka ko hagira ikindi cyangiza ubuzima bwe cyangwa izina yakoze cyane kugira ngo rigere aho rigeze.
Zuchu kandi yavuze ko agiye kujyana Wasafi mu nkiko ku bwo kumunnyuzura no ku mutotoza, ndetse avuga ko n’ubwo aziki bishobora kutagira icyo bitanga kubera izina rikomeye bafite ariko ko byose abiragije Imana.
