Ibintu wamenya kuri Grammy awards y'uyu mwaka

Ibintu wamenya kuri Grammy awards y'uyu mwaka

 Feb 2, 2025 - 14:30

Mu rukerera rw’uyu munsi rushyira ejo ku wa Mbere, hategerejwe ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, biza kuba bitangwa ku nshuro ya 67 kuva byatangira ku ya 4 Gicurasi 1959.

Dore ibintu by’ingenzi wamenya ku bihembo biza gutangwa uyu munsi.

1. Ibihembo bya Grammy biza kuba bihaba abahanzi bitwaye neza mu 2024, bigizwe n’ibyiciro 94 byose, byatumye biba ibihembo bigizwe n’ibyiciro byinshi bitandukanye mu myaka irenga icumi ishize.

Ubwo ibi bihembo byaherukaga kugira ibyiciro byinshi ni muri 2010, ubwo byari bifite ibyiciro 109 byose.

2. Beyonce, ni we ufite agahigo k’umuhanzi umaze guhatanira ibihembo byinshi (nominations)99, akaba n'umuhanzi umaze kwegukana ibihembo inshuro nyinshi, aho amaze gutwara 32.

Akurikirwa na Quincy Jones ufite 28, Jay Z & Kanye West bafite 24, Kendrick Lamar ufite 17, Eminem ufite15, Andre 3000 ufite 9, Dr. Dre ufite 7, Outkast ufite 6, Drake ufite 5, na Lil Wayne ufite 5.

Nubwo Beyonce yamuritse alubumu nyinshi zagiye zivuna umuheha ikongezwa undi ku isi yose, ntabwo yigeze yegukana igihembo cya Album y’umwaka.

Nyakwigendera Quincy Jones, wari producer uzwi ku isi yose cyane cyane kubera imikoranire ye na Michael Jackson, ntabwo yigeze aririmba, gusa ni umuntu wa kabiri ufite ibihembo byinshi bya Grammy, bigera kuri 28.

3. Indirimbo "Not Like Us" ya Kendrick Lamar iri mu zihatanira ibihembo bitanu muri Grammy Awards, harimo Record of the Year, Indirimbo y’umwaka, Best Rap performance, Indirimbo nziza ya Rap, na Video nziza ya Rap.

4. Abahanzi bo muri Afurika bashoboye kugera mu bahatanira ibihembo barimo Rema mu cyiciro cya Best Global Album abifashijwe na album ye yitwa ‘Heis’, Burna Boy mu cyiciro Best African Music Perfomance kubera indirimbo ye “Higher”, Yemi Alade mu cyiciro cya Best African Music Perfomance binyuze mu ndirimbo ye ‘Tomorrow’.

Asake ahataniye igihembo cya Best African Music Perfomance mu ndirimbo ye yise MMS, Wizkid muri Best African Music Perfomance mu ndirimbo ye yise MMS, Tems muri Best African Music Perfomance mu ndirimbo ye yise Love Me JeJe no muri Best global album kubera album ye yise ‘Born In The Wild’ , tutibagiwe Davido na Lojay.

5. Will Smith ni umwe mu byamamare biza kuba biri muri ibyo ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, ibirori bye bye mbere bikomeye byo gutanga ibihembo aza kuba yitabiriye nyuma yo gukubita umunyarwenya Chris Rock mu bihembo bya Oscars ku ya 27 Werurwe 2022

Ni ibirori kandi biza kugaragaramo ibindi byamamare nka Taylor Swift na Queen Latifah.