Ibintu bitandatu wamenya kuri nyakwigendera Mr Ibu

Ibintu bitandatu wamenya kuri nyakwigendera Mr Ibu

 Mar 3, 2024 - 19:05

Wari uziko Mr Ibu yagize uruhare muri filime zirenga 200?, Dore ibintu by'ingenzi wamenya kuri uyu rurangiranwa muri sinema ya Nigeria watabarutse kuri uyu Gatandatu ku myaka 62.

Kuri uyu wa 02 Werurwe 2024, nibwo mu bitangazamakuru by'Isi yose hasakayemo inkuru y'urupfu rwa John Ikechukwu Okafor uzwi ku mazina ya Mr Ibu akaba Umunya-Nigeria wamamaye muri Nollywood uruganda rwa sinema muri icyo gihugu.

Mr Ibu, yapfuye ku myaka 62 azize indwara z'umutima. Ni nyuma kandi y'ububabare bukabije yari amazemo iminsi, dore ko nta minsi yari iciyeho aciwe akaguru mu mpereza z'umwaka washize. Yitabye Imana kandi, nyuma y'iminsi abana be bashijwa kurya amafaranga yo kumuvuza yari yakusanyijwe mu Isi hose.

Mr Ibu yitabye Imana ku myaka 62

Ku bw'ibyo, dore ibintu bitandatu by'ingenzi wamenya kuri uyu mugabo:

1. Mr Ibu yavutse ku wa 17 Ukwakira 1961, yitaba Imana ku wa 02 Werurwe 2024.

2. Mr Ibu yari umukinnyi wa sinema muri Nollywood ya Nigeria byahiriye, yari umunyarwenya, ndetse akaba n'umuhanzi.

3. Mr Ibu yinjiye muri sinema guhera mu 2004, agaragara muri filime zirenga 200, zirimo izizwi nka: Mr. Ibu, Mr. Ibu and His Son, Coffin Producers, Husband Suppliers, International Players, Mr. Ibu in London, Police Recruit ndetse n'izindi.

4. Ku wa 15 Ukwakira 2020, Mr Ibu yaratunguranye yinjira muri studio akora indirimbo ebyiri gusa yise “This Girl” na “Do You Know.”

5. Mu 2012, uyu mugabo yifatiye ku gahanga abaryamana bahuje ibitsina, maze asaba ko bose bakirukanwa muri Nollywood bakajya ahandi.

Mr Ibu yahuye n'uburwayi buramukomerana mbere yo kwitaba Imana

6. Mu Ukwakira 2023, Mr Ibu yahuye n'uburwayi bukomeye, bituma abura n'amafaranga yo kwishyura ibitaro, bisaba ko abantu bakanda akanyenyeri. Nyamara rero, abana be bashinjwe kuyanyereza binahagurutsa Polisi. Ni mu gihe mu Ugushyingo 2023, byarangiye aciwe akaguru.

Mr Ibu yashakanye na Stella Maris Okafor, akaba afite n'abana batatu aribo: Emmanuel Mandela Okafor, Chelsea Okafor, Jay Jay Okafor. Ni mu gihe uyu mukinnyi yegukanye ibihembo bitandukanye mu mwuga we wa sinema, dore ko yari umukinnyi, akaba umwanditsi ndetse akanazitunganya.